#VOAKirundi: Rwanda: Umunyamakuru Ndabarasa Yashyize Araboneka

Advertisements:


Umunyamakuru John Ndabarasa wari umaze amezi umunani yaraburiwe irengero yashyize araboneka.

Uyu wari umuyobozi wa Sanaa Radio mu Rwanda abavandimwe be n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu bari baratangaje ko yashimuswe n’ubutegetsi.

Aho yabonekeye Ndabarasa yabwiye Ijwi ry’amerika ko yari yarahunze kubera ubwoba bw’ibyaha by’abavandimwe be. Gusa ntiyahishuye igihugu n’inkambi y’impunzi yabagamo.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani k’umwaka wa 2016 ni bwo inkuru yasakaye ko Ndabarasa muramu wa Lt Joel Mutabazi yaburiwe irengero.

Lt Mutabazi mu 2014 ubutabera bwamuhamije ibyaha birimo ibyo kugambirira guhitana Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yarindaga, bumuhanisha igihano cyo guhera mu buroko no kwamburwa impeta za gisirikare.

Imiryango mpuzamahanga yatangaje ko Ndabarasa wari umunyamakuru kuri Sana radio icyarimwe n’umuhanzi mu mbyino gakondo yaburiwe irengero. Ibyo ni na byo byatangazwaga na bamwe mu bavandimwe be.

Hashize ibyumweru bitatu nk’uko Ndabarasa yabibwiye Ijwi ry’Amerika agiye ahabona.

Ndabarasa yavuze ko yari yarahunze kubera ubwoba bw’abavandimwe be bahamijwe ibyaha byo kugambirira guhitana umukuru w’igihugu n’abandi bahunze igihugu.

Inshuro nyinshi yabajijwe igihugu yari yarahungiyemo n’inkambi y’impunzi yabagamo Ndabarasa yakomeje kubigira ubwiru.

Icyegeranyo cya Deparitema ya Leta zunze ubumwe za Amerika k’uburenganzira bwa muntu cyasohotse muri uku kwezi na we kiramugarukaho nk’umwe mu bari baraburiwe irengero.

Muri icyo cyegeranyio hagaragaramo ko igipolisi cy’u Rwanda cyatangaje ko bishoboka ko yavuye mu gihugu.

VOA Kirundi (Menya Neza: Iyi nkuru yanditse na VOA Ijwi Ry’Amerika. Amakuru n’amashusho cokimwe n’amasanamu yoba ari mur’ino nkuru vyose tubikesha urubuga vya VOA. Ushaka gusoma ayandi makuru ya VOA mu Kirundi k’urubuga rwabo, fyonda hano)

----- ----- -----

Advertisements

VOA Kirundi

Copyright © VOA Kirundi, a division of the VOA (Voice Of Amarica). All rights reserved. Distributed by Magara Times Kirundi (magaratimes.com). Contact the copyright holder directly for corrections or for permission to republish or make other authorized use of this material... Articles and commentaries that identify Magara Times Kirundi as the publisher are produced or commissioned by Magara Times. To address comments or complaints, please Contact us.

0 Comments

No comments!

There are no comments yet, but you can be first to comment this article.

Leave reply

Laisser un commentaire

Aller à la barre d’outils