#VOAKirundi: Kaminuza ya Gitwe Yaciwe Amashami

Advertisements:


Kaminuza ya Gitwe mu Rwanda isigaranye abanyeshuli batagera kuri 200 nyuma yuko minisiteri y’uburezi ifashe icyemezo cyo guhagarika amashami atatu yigishaga ibijyanye n’ubuvuzi. Ubusanzwe iyi kaminuza ifite abanyeshuli bagera ku 1,500.

Kuwa kane w’iki cyumweru, ni bwo ministeri y’uburezi yahagaritse amashami arimo iryigisha ubuganga, irya laboratoire ndetse n’ishami ry’ubuforomo. Minisiteri y’uburezi ivuga ko ayo mashami yafunzwe kuko atujuje ibisabwa n’amategeko.

Abanyeshuri bo mu mashami yahagaritswe baravuga ko bavuga ko batunguwe n’icyo cyemezo bagasaba leta ko yadohora kuko batanze byinshi ngo babashe kwiga.

Innocent Mugisha, uyobora inama nkuru y’uburezi yasobanuriye Ijwi ry’Amerika, ko guhagarika amashami amwe ya Kaminuza ya Gitwe, bijyanye n’igenzura ryakozwe na ministeri, igasanga hari ibyo iri shuri ritujuje, bijyanye ahanini n’abarimu, ubushobozi bwa Laboratoire yifashishwa mu gutanga ubumenyi, isomero ndetse n’ibikoresho nkenerwa mu kwigisha mu mashami atandukanye.

Umuyobozi wa kaminuza ya Gitwe Gerard Urayeneza, yavuze ko nabo iki cyemezo cyabatunguye, kuko mbere yuko gifatwa, bari bubahirije ibyo Ministeri y’uburezi yabasabaga.

Bwana Mugisha avuga ko gufunga ayo mashami byakozwe mu buryo bw’agateganyo, ko ishuri riramutse ryujuje ibyo risabwa, bahita bafungurirwa.

Uyu muyobozi asobanura ko igenzura mu mashuri risanzweho, kandi rikorwa mu rwego rwo gushaka uburyo habaho ireme ry’uburezi.

VOA Kirundi (Menya Neza: Iyi nkuru yanditse na VOA Ijwi Ry’Amerika. Amakuru n’amashusho cokimwe n’amasanamu yoba ari mur’ino nkuru vyose tubikesha urubuga vya VOA. Ushaka gusoma ayandi makuru ya VOA mu Kirundi k’urubuga rwabo, fyonda hano)

----- ----- -----

Advertisements

VOA Kirundi

Copyright © VOA Kirundi, a division of the VOA (Voice Of Amarica). All rights reserved. Distributed by Magara Times Kirundi (magaratimes.com). Contact the copyright holder directly for corrections or for permission to republish or make other authorized use of this material... Articles and commentaries that identify Magara Times Kirundi as the publisher are produced or commissioned by Magara Times. To address comments or complaints, please Contact us.

0 Comments

No comments!

There are no comments yet, but you can be first to comment this article.

Leave reply

Laisser un commentaire

Aller à la barre d’outils