#BBC: Umurambo wa Cheick Tiote woherejwe iwabo muri Côte d’Ivoire

Advertisements:

Kuri uyu wa kane, umufana wo muri Côte d'Ivoire yagaragaye afite igishushanyo kiriho amagambo asezera kuri Cheick Tiote

Image caption

Kuri uyu wa kane, umufana wo muri Côte d’Ivoire yagaragaye afite igishushanyo kiriho amagambo asezera kuri Cheick Tiote

Tiote yari mu ikipe ya Côte d’Ivoire yatwaye igikombe cy’Afurika cy’ibihugu mu mupira w’amaguru mu mwaka wa 2015. Mu cyumweru gishize nibwo yaguye mu kibuga ahita apfa ari mu myitozo mu ikipe ya Beijing Enterprises.

Ku wa kabiri habaye umuhango wo gusezera umurambo we mu murwa mukuru w’Ubushinwa, Beijing, witabirwa n’abo mu muryango we, inshuti ze n’abo bakinanaga.

BBC yamenye ko umuryango wa Tiote ushaka ko ashyingurwa mu mujyi avukamo wa Yamoussoukro ariko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Côte d’Ivoire ryo rikaba rishaka ko ashyingurwa mu murwa mukuru Abidjan.

Kuri uyu wa kane, abantu babarirwa mu magana, barimo na Hervé Renard wigeze gutoza ikipe ya Côte d’Ivoire, bari bari ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Abidjan bategereje kwakira umurambo wa Tiote.

Kolo Toure, Gervinho na Siake Tiene nabo bari bari muri iyo mbaga.

Toure yavuze ko Tiote, wigeze no gukina hagati mu ikipe ya Newscastle United yo mu Bwongereza, yari « umukinnyi ukomeye, ugira ishyaka rwinshi ». Yongeyeho ko yababajwe no kumva inkuru y’urupfu rwa Tiote ku myaka 30 y’amavuko.

Image caption

Abakinnyi ba Côte d’Ivoire barimo na Gervinho (wambaye umupira w’umweru) bateruye umurambo wa Tiote ugeze ku kibuga cy’indege cy’i Abidjan

BBC GAHUZA (Menya Neza: Iyi nkuru yanditse na BBC Gahuza. Amakuru n’amashusho cokimwe n’amasanamu yoba ari mur’ino nkuru vyose tubikesha urubuga vya BBC Gahuza. Ushaka gusoma ayandi makuru ya BBC Gahuza k’urubuga rwabo, fyonda hano)

----- ----- -----

Advertisements

BBC Gahuza Kirundi

Copyright © BBC Gahuza, a division of the BBC (British Broadcasting Corporation). All rights reserved. Distributed by Magara Times Kirundi (magaratimes.com). Contact the copyright holder directly for corrections or for permission to republish or make other authorized use of this material... Articles and commentaries that identify Magara Times Kirundi as the publisher are produced or commissioned by Magara Times. To address comments or complaints, please Contact us.

0 Comments

No comments!

There are no comments yet, but you can be first to comment this article.

Leave reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

%d blogueurs aiment cette page :
Aller à la barre d’outils