#VOA: Mundial 2018 Itarimo Ubutaliyani Izakinwa Ite?



Agahinda, umubabaro, n’amarira ni byo byagaragaga mu maso y’abakinyi n’abafana b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’Ubutaliyani nyuma yo kunanirwa kubona tike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.

Ni ku nshuro ya mbere Ubutaliyani bubuze mu gikombe cy’isi kuva mu mwaka w’1958, nyuma yo kunganya ejo byatumye busezererwa na Suede mu mukino wo kwishyura ku kibuga cya San Siro mu Butaliyani.

Mu mukino ubanza muri Suwede, Ubutaliyani bwatsinzwe igitego 1-0.

Kutaboneka mu gikombe cy’isi ni nabyo byaviriyemo kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani akaba n’umunyezamu wayo; Gianluigi Buffon gusezera mu ikipe y’igihugu .

Buffon w’imyaka 39 usanzwe ukinira ikipe ya Juventus yavuze ko biteye isoni kubonaa umukino we nyuma mu ikipe y’igihugu uhurirana no kunanirwa kubona itike y’igikombe cy’Isi.

Ubutaliyani bwiyongereye ku bindi bihugu na byo by’ibihangange bitazajya mu gikombe cy’isi. Ibyo birimo Ubuholandi, Chile, Leta zunze ubumwe z’Amerika Ghana na Kameruni

VOA Kirundi (Menya Neza: Iyi nkuru yanditse na VOA Ijwi Ry’Amerika. Amakuru n’amashusho cokimwe n’amasanamu yoba ari mur’ino nkuru vyose tubikesha urubuga vya VOA. Ushaka gusoma ayandi makuru ya VOA mu Kirundi k’urubuga rwabo, fyonda hano)

----- -----

VOA Kirundi

Copyright © VOA Kirundi, a division of the VOA (Voice Of Amarica). All rights reserved. Distributed by Magara Times Kirundi (magaratimes.com). Contact the copyright holder directly for corrections or for permission to republish or make other authorized use of this material... Articles and commentaries that identify Magara Times Kirundi as the publisher are produced or commissioned by Magara Times. To address comments or complaints, please Contact us.

0 Comments

No comments!

There are no comments yet, but you can be first to comment this article.

Leave reply

Laisser un commentaire

Aller à la barre d’outils